Turi abaganga, abaforomo, n' abaforomokazi bashishikajwe no gutanga service z'indashyikirwa kuriburi wese utugana. Umurage Clinic wemerewe gukora, kandi yujuje ibyangobwa byose bisabwa na Minisiteri y' Ubuzima, Rwanda.
Abaganga Bacu
Dufite abaganga bamenyereye umwuga, bafite ubumenyi bw' indashyikirwa bakorana umurava mugutanga serivise nziza kuri buri murwayi.
Aho Duherereye
Umurage clinic iherere mu mugi wa Nyamabuye hafi ya Bank ya Kigali n'isoko rya Muhanga, ivuriro rituranye n'inzu ya Soras Assurance. Turi ku muhanda mugari werekeza i Kabgayi, Nyanza, na Huye
Gusaba Kubonana na Muganga
Gera kwivuriro turakwakira, duhamagare, cyagwa se twoherereze ubutumwa bwa email.
Dukora 24/7
Amarembo yacu arafunguye amasaha yose n' iminsi yose. Turangajwe imbere no gutanga services nziza ku byiciro byose by' ubuvuzi kubarwayi batugana.
Dutanga serivise z' ubuganga zisabwa kuri buri wese mu muryango wawe.
Duhorana umuganga uhoraho kuva saa moya z' igitondo kugeza saa tatu z' umugoroba. Abaganga bacu n' abahanga kandi n' inzobere mu mwuga wabo.
Abaganga bacu bafite intego yo gutanga ubuvuzi bwiza bushoboka, ku barwayi babagana, kandi bagafatanya n' abarwayi mu gufata ibyemezo by' ubuvuzi byerekeranye n' ubuzima bwabo n'imiryango yabo.
Dufite amahirwe yo kugira Dr. Barbara, umwe mu baganga bakomeye mu Rwanda wita ku bana. Dr. Barbara amaze imyaka irenga mirongo itatu(30) avura abana. Dr. Barbara aba ahari buri wa gatandatu.
Ubwitange, n' ubunyamwuga bw' abaganga, abaforomo n' abaforomokazi, bufasha imiryango kubona serivise zibereye buri mwana ugana ivuriro Umurage.
Laboratwari yacu ifite ubushobozi bwo gufata ibizamini bisabwa na muganga. Bimwe mu bizamini ushobora gukoresha harimo SIDA(HIV/Aids); Malaria, ibizami byo kumenya niba utwite,ibizamini by' inzoka zo munda ndetse nibindi byinshi.
Dufite abaganga b'amenyo n'ibikoresho kabuhariwe byo kuvura amenyo ku batugana.
Tuvura amenyo abana ndetse n' abakuru. Bimwe mubyo tuvura harimo gusuzuma indwara z'amenyo, guhoma amenyo, gukura amenyo, gusana amenyo yangiritse ndetse n' izindi serivise.
Dufite abaforomo/kazi n' umuganga uhoraho bafasha abarwayi bari mu bitaro kumererwa neza. Ivuriro rigezweho, rirasukuye, kandi riratuje.
Buri cyumba gifite ibitanda byagenewe kwa muganga, igitanda cy' umurwaza, douche, na toilet, akabati ndetse n' intebe n' imeza by' abashyitsi. Hari n' uburyo bwo guhamagara umuganga igihe umukeneye.
Umuganga w' abagore asuzuma, avura, ndetse agira inama abari n'abategarugori ndetse n'imiryango kubyerekeranye no kuboneza urubyaro ndetse no ku ndwara z' abagore.
Dufasha ababyeyi kwita ku buzima bwabo, mbere, igihe, ndetse na nyuma yuko basama. Dufasha ababyeyi kubona inkingo zisabwa mugihe batwite. Dusuzuma cancer y' umura usama; ndetse tugafasha n' abatugana bafite ibibazo by' imihango ibababaza.
Clinic Umurage ifite ahantu hagezweho kandi hagenewe kubagwa hatangirwa serivise zitandukanye harimo kwisiramuza. Kwisiramuza bishobora kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, nka SIDA. No kubagabo basiramuwe, ningobwa kwirinda.
Ivuriro rivura ibisebe kugirango bidatera izindi ndwara(infection). Rishyiraho kandi na sima kuwavunitse.
Umurage Clinic utanga service zo kwicisha mu cyuma(echographie) kubantu bose ndetse n' ababyeyi mu gihe batwite. Guca mu cyuma bitanga amafoto y' umwana urimunda, ndetse n' igitsina cy' umwana. Ku barwaye indwara zo munda, guca mu cyuma bifasha kubona amafoto agaragaza icyo baba barwaye.
(+250) 0788404430 Umurongo waterefone urafunguye: Buri munsi.
Umurage Medical Clinic
Hafi ya Soras Insurance Company
n' isoko rya Muhanga
Mu karere ka Muhanga, Mu Ntara y' AMajyepfo, Rwanda.